Guhagarika Amarandevu Igihe cyarenze
Ugomba guhamagara kugira ngo uhagarike randevu yashyizwe kuri gahunda mbere y'uko igihe cya randevu kigera kugira ngo wirinde gufatwa nk' “umuntu utagaragaye”.
Umuntu utagaragaye
Ushobora gucibwa -ku masite yose FRHC ikoreraho mu gihe utagaragaye inshuro eshatu (3) kuri randevu zateganyijwe kuri
gahunda. Abarwayi baciwe bashobora kongera kwemererwa gusa kugaruka nk'abarwayi bamaze kugaragara 3 aje adafite randevu.
Amategeko agenga Ubwishingizi/ikoreshwa ry'Amafaranga
Inyunganirabwishyu yishyurwa ako kanya mu gihe uhawe serivisi.
Gukererwa kuri Randevu
Niba urengeje iminota 15 ku isaha yateganyijwe ya randevu, ntiwakirwa kandi birashoboka ko ukeneye kuyiteganya ku wundi munsi.
Amafishi
Abakozi ba FRHC bashinzwe gutanga serivisi buzuza amafishi agenewe abarwayi hashize hagati y'iminsi7-10 atanze inyemezabuguzi biterwa n'igihe abonekeye
Imyitwarire
Gukoressha imvugo mbi, gutukana cyangwa kugaragaza imyitwarire yo gutera ubwoba abakozi, abatanga serivisi na cyangwa abarwayi bishobora kuba impamvu ishingirwaho mu kuguca ku masite yose ya FRHC.
Inyandiko zibitse
Hari amafaranga utanga iyo uhawe kopi z'inyandiko zo muri dosiye yo kwa muganga Nta mafaranga yakwa iyo kopi z'inyandiko zisabwe n'undi muntu utanga serivisi kandi akaba ari we zohererezwa nta wundi zinyuzeho.
Amafoto/Videwo/Amajwi yafashwe
Gufata amafoto/gufata videwo cyangwa gufata amajwi (nta ruhushya) birabujijwe cyane ku murwayi wese, umuntu wo mu muryango cyangwa umushyitsi ku masite yose y'Ibigo Nderabuzima bya Five Rivers.
Imbunda/Intwaro
Imbunda cyangwa izindi ntwaro ntizemewe ku butaka bwa FRHC.
Nta vangura rikorwa n'Abakozi rishingiye ku Myaka, Igitsina, Ubwoko, Idini, kuba uri umutinganyi
cyangwa utari we kugira ngo Umutekano w'Umurwayi wubahirizwe
FRHC izashyira imbaraga mu kubaha ibikenewe n'ibisabwa mu muco no mu idini ry'umurwayi mu gihe cyose umutekano w'umurwayi n'ubuvuzi bufite ireme ahabwa byabangamirwa.
Turasaba abarwayi bacu kugira imyitwarire ikurikira.
Nta biteye isoni bivugirwa cyangwa bikorerwa mu biro. Nyamuneka irinde kuganira kuri telefoni, igihe uje kwandikisha cyangwa uri aho urimo uvurirwa.
Nyamuneka bwira inshuti n'abantu bo mu muryango wawe kubahiriza na bo iyo myitwarire.